Icyo Tugamije

Yesu Kristo Gukiranuka Kwacu Turi abavugabutumwa b’abakorerabushake bemeye irarika rya Yesu Kristo Umukiza wacu, ryo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:16-20); cyane cyane muri iyi minsi iheruka amateka y’isi irangwa n’ukwivumbagatanya mu nzego zose z’ubuzima, no kubura ibyiringiro mu byiciro byose by’abantu: aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, ab’umudendezo n’imbata, abana n’abakuru. Muri Yesu Kristo gusa, We Rutare rw’Iteka, ni ho dushobora kubaka ubuzima bwacu dufite ibyiringiro bya none n’iby’iteka ryose. Twizera ko Yesu Kristo agiye kugaruka bidatinze, aje gukiza abamwizeye bose, maze ashyire iherezo ku cyaha n’abanyabyaha bakihambiriyeho, na Satani n’abadayimoni be, no gukuraho urupfu. Ni yo mpamvu tubararikira kwihana.

Zaburi, Imirongo & Minisiteri

“Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera, uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.”

“Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera”

“Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama. Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.” Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

Yesu Kristo Gukiranuka Kwacu

“Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.” Yeremiya 23:6

19th of June - Church Sermons

Donec orci lectus, aliquam ut, faucibus non, euismod id, nulla. Fusce fermentum odio nec arcu integer tincidunt cras ultricies sem orci lectus, aliquam ut, faucibus non, aliquam ut.

1rd of September - Ministries

Cras ultricies sem orci lectus, aliquam ut, faucibus non, aliquam ut onec orci lectus, aliquam ut, faucibus non, euismod id, nulla. Fusce fermentum odio nec arcu integer tincidunt.