ABANDI BANYACYUBAHIRO BAREREWE MU CYARO

Ni ko bimeze ku mubare munini cyane w'abantu b'inyangamugayo kandi babaga bakomeye bo mu bihe byose. Nimusome amateka ya Aburahamu, Yakobo, Yosefu, Mose, Dawidi na Elisa. Mwongere mwige ibyerekeye imibereho y'abakurikiyeho bagiye bahabwa inshingano n'imyanya bikomeye. Mbega ukuntu ari benshi muri bo babaga bararerewe mu miryango yo mu cyaro! Ntibabaga bazi cyane ibyerekeye imibereho yo gukabya kwinezeza. Mu busore bwabo ntibigeze bajya mu byo kwinezeza. Byabaye ngombwa ko benshi muri bo bahangana n'ubukene n'imiruho. Babaga barigishijwe gukora bakiri bato, maze imibereho yo gukorera hanze hari umwuka uhagije ikabahesha imbaraga z'umubiri kandi n'ingingo z'umubiri zose zikaba zoroheje zitarimo umugaga. Kubera ko bagombaga kubeshwaho n'ibyabavuye mu maboko ubwabo, bize guhangana n'ingorane no kurenga inzitizi, kandi bagiye bunguka ubutwari no kwihangana. Bize amasomo yo kwigirira icyizere no kwitegeka. Kubera ko babaga bikinze bikomeye kwifatanya n'abantu babi. Babaga banyuzwe n'ibinezeza by'umwimerere no kwifatanya n'abantu batabashora mu bibi. Bakundaga ibintu byoroheje kandi mu mico yabo bakitonda. Bayoborwaga nihame bakurikizaga, bityo bakura baboneye, bafite imbaraga kandi ari abanyakuri. Igihe bahamagarirwaga gukora umurimo bagombaga gusohoza mu buzima bwabo, bawinjiranyemo imbaraga z'umubiri iz'ubwenge, n'iz'umwuka, bakagaragaza ubushobozi bwo kugena ingamba no kuzishyira mu bikorwa, kandi bagahagarara bashikamye barwanya ikibi, ibyo bigatuma baba imbaraga nziza yimakaza icyiza mu isi. (8) Urugo rwa Gikristo p.127