NI NDE MUNYABUGOME ?
Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa k'Umugome
Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana. 2abatesalonike 2:1-4
Mu rwandiko rwa kabiri intumwa Pawulo yandikiye Abanyatesalonike, yahanuye iby'ubuyobe bukomeye bwajyaga kuzaba inkurikizi y'ishyirwaho ry'ubutegetsi bw’ubupapa. Yavuze yeruye ko umunsi wa Kristo utazaza « kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa, ni we mwana wo kurimbuka, ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.» Byongeye kandi, Pawulo yaburiye abavandimwe be ati: «amayoberane y’ubugome n’ubu yatangiye gukora.» 2Abatesalonike 2:3, 4, 7. [1]
Kwihana bya nyirarureshwa kwa Constantine kwabaye mu ntangiriro z'ikinyejana cya kane kwanejeje abantu cyane; maze ingeso mbi z'isi ziherako zinjira mu itorero ziyoberanyije zisa n'ubutungane. Ubwo konona itorero byariyongereye kandi bikorwa vuba cyane. Ubupagani bwasaga n’ubwatsinzwe ariko ni bwo bwatsinze. Imikorere yabwo ni yo yategekaga itorero. Inyigisho zabwo, imihango yabwo, ndetse n'imigenzo yabwo ishingiye ku kwizera imbaraga z'ubupfumu, byinjijwe mu myizerere no mu misengere y’abiyitaga abayoboke ba Kristo. Ubwo bwumvikane bw’ubupagani n’Ubukristo bwaje kuvamo gukomera k'umunyabugome wari warahanuwe ko azarwanya Imana kandi akishyira hejuru yayo. Iyo mikorere ikomeye y’iyobokamana ry’ibinyoma ni wo murimo ukomeye w'ububasha bwa Satani, ukaba ugaragaza umuhati agira wo kwiyimika ngo ategeke isi uko abishaka.[2]
IMPAMVU UBUPAPA ARIBWO MUNYABUGOME WAVUZWE UGOMBA GUHISHURWA.
KWIGERERANYA N'IMANA:
Imwe mu nyigisho zikomeye z’itorero Gatolika ry’i Roma ivuga ko Papa ari we muyobozi mukuru ugaragara w’itorero rya Kristo ku isi yose, akaba yarahawe ubutware bwo gutegeka abepisikopi n’abapasitoro bose bo ku isi yose. Ikirenze ibyo, papa bamuha amazina y’Imana ubwayo. Bamwita « Nyagasani Mana, Papa»; kandi bavuga ko adashobora kwibeshya no kugwa mu ikosa. Ategeka abantu bose kumuramya. Icyubahiro Satani yiyitiriraga mu butayu yageragerejemo Yesu n'ubu aracyacyiyitirira abinyujije mu itorero Gatolika ry'i Roma, kandi imbaga y'abantu benshi yiteguye kumuyoboka. [3]
KUBUZA ABANTU UMUDENDEZO WO KWIYIGIRA IBYANDITSWE HAGAMIJWE GUHISHA AMAKOSA:
Kugira ngo Satani akomeze ategeke abantu kandi ahe ububasha umupapa wihaye ubutegetsi, yagombaga kubabuza gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Bibiliya yerekana ikuzo ry'Imana kandi ikereka abantu bapfa umwanya barimo, ni cyo gituma umwazi yagombaga gupfukirana ukuri kwayo kuziranenge akanagukuraho. Ubwo buryo ni bwo itorero Gatolika ry’i Roma ryakurikije. Hashize imyaka amagana menshi gukwirakwiza Bibiliya bibujijwe. Abantu babujijwe kuyisoma cyangwa kuyitunga mu ngo zabo ; maze abapadiri n’abepisikopi badakurikiza amahame mazima bakajya basobanura inyigisho zayo bagambiriye gushyigikira ibinyoma byabo. Nguko uko abatuye isi hafi ya bose bageze aho bemera ko Papa ari umusimbura w'Imana ku isi n'ufite ububasha bwo gutegeka itorero na leta. [4]
KUGERAGEZA GUHINDURA AMATEGEKO 10 Y'IMANA:
Satani amaze gukuraho icyo gikoresho gitahura ibinyoma kikabishyira ahagaragara, noneho yari abonye akito ko gukora ibyo yishakiye. Byari byarahanuwe ko ubupapa buzigira “inama yo guhindura ibihe n’amategeko.” Daniyeli 7:25. Ibyo kandi ubupapa ntibwazuyaje kubikora. Mu gushaka guha abapagani bahindutse abakristo ingurane y'ibigirwamana basengaga, bityo no kwemera kuba abakristo mu magambo gusa kwabo kugashyigikirwa, buhoro buhoro itorero ryagiye ryinjizwamo gahunda yo kuramya ibishushanyo n'ibisigazwa by'imibiri y'abatunganiye Imana bo mu gihe cya kera. Hanyuma, inama rusange y'itorero yashyizeho iteka rishimangira ubwo buryo bwo kuramya ibishushanyo. Mu kuzuza icyo gikorwa cy'agahomamunwa, itorero ry'i Roma ryahangaye gukuraho itegeko rya kabiri mu mategeko y’Imana, ari ryo ribuzanya gusenga ibishushanyo, maze irya cumi barigabanyamo kabiri, kugira ngo umubare w'amategeko ukomeze kuba icumi.
Mu ntangiriro z'ikinyejana cya kane, umwami w'abami Constantine yashyizeho itegeko rivuga ko umunsi wo Kucyumweru ubaye umunsi mukuru ku bantu bose batuye aho ingoma y'Abanyaroma yategekaga. Uwo munsi w'izuba wubahirizwaga n'abayoboke be b'abapagani kandi ukanubahwa n'Abakristo. Bityo rero uwo mwami w'abami yari afite ingamba zo guhuriza hamwe izo mpande zari zihabanye z'ubupagani n'Ubukristo. Nyamara nubwo Abakristo benshi bubahaga Imana bagendaga buhoro buhoro bafata umunsi wo Kucyumweru nk'ufite urugero runaka rw'ubuziranenge, bari bacyubahiriza Isabato nyakuri bayifata nk'umunsi wera wa Nyagasani kandi bakawizihiza bumvira itegeko rya kane.
Muri iki gihe Abaporotesitanti bavuga ko kuba Kristo yarazutse ku munsi wa mbere (Ku cyumweru) byatumye uwo munsi uba Isabato ya Gikristo. Nyamara ibyo nta gihamya gitangwa na Bibiliya babifitiye. Ntabwo Kristo ubwe cyangwa intumwa ze ari bo bahaye umunsi wo Kucyumweru icyo cyubahiro cyo kwitwa Isabato. Kubahiriza umunsi wo Kucyumweru nk'umunsi w'Isabato byazanywe n' “amayoberane y'ubugome” yari yaratangiye gukora no mu gihe Pawulo yari akiriho. 2 Abatesalonike 2:7. [5]
AKARENGANE:
Uko imyaka amagana menshi yajyaga ikurikirana ni ko amaraso y’abera yajyaga amenwa. Mu gihe Abawalidense batangaga ubuzima bwabo bakicirwa mu misozi ya Piemont bazira “ijambo ry’Imana no guhamya Yesu Kristo,” ni nabwo ubuhamya nk'ubwo bwo guhamya ukuri bwatangwaga n'abavandimwe babo b'Abalibigense (Albigenses) bo mu Bufaransa. Mu gihe cy'Ubugorozi, abagiye babuyoboka bishwe urw'agashinyaguro. Abami, ibikomangoma, abagore b’abakomeye ndetse n’abakobwa b’inkumi b’indatwa, bose bagiye bashimishwa no kureba umubabaro ukomeye w'abicwaga bazira Yesu. Abahugeno (huguenots) b’intwari, barwaniraga uburenganzira bwo kwemerera umutima w’umuntu ibyo ubona ko biwunogeye kandi byera kurusha ibindi, bavushijwe amaraso babicira ahantu henshi hari urugamba rukaze. Abaporotesitanti bafashwe ko ari ibicibwa ntibagira itegeko na rimwe ribarengera, hagatangwa ibihembo ku muntu uzabica bityo bagahigwa nk’inyamaswa. [6]
Itorero ry'ubupapa ntirizigera rireka guhamya ko ritibeshya. Ibyo ryakoze byose rirenganya abahakanye inyigisho zaryo, riracyahamya ko byari mu kuri; ariko se ntirizongera gukora ibikorwa nk'ibyo ryakoze niriramuka ribonye umwanya? Mureke amategeko yashyizweho na leta z'isi akurweho maze Roma yongere gusubirana imbaraga yahoranye mbere, kandi ububyutse mu gutoteza n'akarengane yakoraga ntibizazuyaza kongera kubaho. [7]
UBUPAPA BUGOMBA KUBAHO KUGEZA IMPERUKA:
Muri iki gihe itorero ry'i Roma ryerekana uruhande rwiza imbere y'amahanga, ariko rikikingiriza gusaba imbabazi kubwo ubugome buteye ubwoba rizwiho. Ryiyambika imyambaro ya gikristo; nyamara ntiryahindutse. Amahame yose ubupapa bwagenderagaho mu bihe byashize buracyayakurikiza na bugingo n'ubu. Nan'ubu riracyagendera ku nyigisho ryihimbiye mu gihe cy'umwijima. Ntihakagire umuntu wishuka. Ubwo bupapa, ubu Abaporotesitanti biteguye gupfukamira ni bumwe na bwa bundi bwategekaga isi mu gihe cy'Ubugorozi, igihe abantu b'Imana bahagurukiraga icyarimwe, bigatuma bahara amagara yabo, bagashyira ahagaragara ubugome bwaryo. Ubupapa buracyafite ubwibone no kwishyira hejuru bwategekeshaga abami n'ibikomangoma buvuga ko buhwanye n'Imana. Itorero ntiryagabanyije ubugome bwaryo cyangwa gutegekesha igitugu kuruta mu gihe bwasiribangaga ubudendezo w'ikiremwa muntu, bukamarira ku icumu abera b'Isumbabyose.[8]
Ubupapa buhwanye rwose n'uko ubuhanuzi bubuvuga ko ari bwo buzaba ubuhakanyi bukomeye bwo mu bihe biheruka. Kwerekana imico yatuma bugera ku mugambi wabwo neza; ni rimwe mu mategeko abugenga; ariko muri uko kwihinduranya nk'uruvu, buhisha ubumara budahinduka nk'ubwo inzoka. Baravuga bati "Kwizera ntikugomba kugirwa n'abahakanyi, haba n'abakekwaho kugira ubuhakanyi.''796 Mbese ubwo bubasha bumaze imyaka ibihumbi bwanditswe ho amaraso y'abera, bwakwemerwa bute muri iki gihe kuba mu bagize itorero rya Kristo ? Hari impamvu ituma ibihugu by'Abaporotesitanti bivuga ko Ubugatolika butagitandukanye cyane n'Ubuporotesitanti muri iki gihe nko mu bihe bya kera. Hari icyahindutse, nyamara ntacyo ubupapa bwahindutseho. Ubugatolika busa cyane n'Ubuporotesitanti bwo muri iyi minsi, kuko Ubuporotesitanti bwaretse umurongo bwatangiranye mu bihe by'Abagorozi. [8]
Amateka yerekana ko ibihe by'umwijima ukomeye mu by'ubwenge byafashije ubupapa kugera ku ntego yabwo. Bigaragara na none ko mu bihe bizaza, umucyo ukomeye mu by'ubumenyi {SAYANSI} nawo uzabufasha kugera ku cyo bwifuje. [9]
KWIFASHISHA SAYANSI MU KUGERA KU MIGAMBI YABWO (UBUPAPA):
Ikorana buhanga riri guhuzwa n'imitekerereze ya muntu, guterwa ibintu mu mibiri ya bantu batazi kandi batahawe ho ubusobanuro, gahunda z'ubuzima zirikwinjizwa muri gahunda za gisirikare, amategeko menshi abuza ubwisanzure bwa muntu,.....Ingorane n'amakuba by'ugarije ikiremwamuntu bitewe n'uko cyishe amategeko y'Imana, umunyabugome aravuga ati: Mutege amatwi SAYANSI.
#Umwuka w'ubuhanuzi aragira ati:
Neretswe ko tugomba kwirinda impande zose kandi tukarwanya ibishuko n'ubucakura bya Satani tutadohoka. Yihinduye nka marayika w'umucyo kandi ari kuyobya abantu ibihumbi n'ibihumbi akabahindura imbohe ze. Uburyo abonera urwaho ku buhanga [SAYANSI] bw'ubwenge bw'abantu burakomeye cyane. Muri ubwo buhanga ni ho aseserera nk'inzoka mu buryo ntawe umubona kugira ngo ahindanye umurimo w'Imana. Atuma ibitangaza n'imirimo bya Kristo bigaragara nk'umusaruro uva ku buhanga [SAYANSI] n'imbaraga bya muntu. Aramutse agabye igitero kigaragara ku Bukristo kandi yihandagaje, cyatuma Umukristo ajya ku birenge by Umucunguzi we afite umubabaro n'agahinda, kandi Umurengezi we uwo mwanzi w'umunyambaraga n'ububasha bukomeye yatuma wihandagaje ahunga. Kubw'ibyo rero, yihindura nka marayika w'umucyo maze agakorera mu ntekerezo kugira ngo ayobye abantu abavane mu nzira imwe rukumbi irimo umutekano kandi itunganye. [1T255]
Ubuhanga bwo kwiga imiterere y'amagufa y'igihanga cy'umuntu nk'ishingiro ry'imico n'ubushobozi bw'ubwenge, iyigamyitwarire n'ubuhanga bwo gutwara ibitekerezo by'abantu, ubwo bwose ni umuyoboro Satani akoresha akagera [1T 254] ku bantu b'igisekuru cya none mu buryo butaziguye, kandi agakoresha imbaraga izaranga umuhati we hafi y'iherezo ry'igihe cy'imbabazi. [1T 255]
Satani yaje mu buryo butagaragara anyuze muri ubwo buhanga [SAYANSI] maze aroga ibitekerezo by'abantu ibihumbi byinshi kandi abashora mu gukiranirwa. Anezezwa cyane no kubona ubumenyi bw'ubwo buhanga [SAYANSI] bukwira hose. Ni umugambi we ubwe yashyizeho kugira ngo abashe kugera ku ntekerezo z'abantu kandi azikoreshe uko yishakiye. Igihe byizerwa ko ubwenge bw'umuntu umwe bugira impinduka buteza ku bw'undi mu buryo butangaje, Satani aba yiteguye, maze akiyoberanya, agakorera iburyo n'ibumoso. Mu gihe ba bandi birunduriye muri ubwo buhanga babushimagiza bakabuha ikuzo kubera imirimo ikomeye kandi myiza bemeza ko ubwo buhanga bukora, baba bashimagiza kandi bahimbaza Satani ubwe, we winjira maze agakoresha imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma-n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa. Marayika yaravuze ati: "Ita ku mbaraga z'ubwo buhanga. Intambara hagati ya Kristo a Satani ntirarangira." Uku kwinjira kwa Satani anyuze mu buhanga (siyansi) byateguwe neza n'ubutware bwe, kandi nta shiti buzarimbura kwizera nyakuri ko Kristo ari Mesiya, kandi akaba n'Umwana w'Imana. [1T255]
Igihe yiyereka abana b'abantu nk'umuvuzi ukomeye ushobora kubakiza indwara zabo zose, azateza indwara n'ibyorezo kugeza aho imidugudu n'ibirorero bisigara ari amatongo n'ibidaturwa. Na magingo aya ari ku murimo we. Satani arateza impanuka n'ibyorezo mu nyanja no ku butaka, umuriro wa kirimbuzi, umuraba ukaze, imyuzure, inkuba, imiyaga y'ishuheri, kubura epfo na ruguru, ibishyitsi hirya no hino kandi mu buryo bwinshi, imbaraga ze ziri ku murimo.[10]
Yararika umwero w'ubutaka, maze inzara n'ubwihebe bigakurikiraho. Ahumanya umwuka wo mu kirere, maze abantu ibihumbi byinshi bakarimbuka. Ibyo byago bizarushaho kwaduka ku isi kandi ari nako birimbura. Kurimbuka kuzaba ku bantu no ku nyamaswa. "Isi iri mu cyunamo ihindutse amatongo, koko isi irononekaye ihindutse amatongo, izarimbukana n'ibikomerezwa byayo. Isi yandavujwe n'abayituye, koko bishe amategeko y'Uhoraho, ntibubahirije amateka ye, bishe n'Isezerano rihoraho yagiranye na bo."807[10]
Kandi uwo mushukanyi ruharwa azumvisha abantu ko abakorera Imana ari bo bateje ibyo byago. Itsinda ry'abarakaje Ijuru rizashinja abubahiriza amategeko y'Imana ko aribo nkomoko y'ibyo byago byose, bahore babahindura abagome. Hazavugwa ko abantu bagomeye Imana bica isabato yo ku munsi wa mbere w'icyumweru (Dimanche); kubwo ibyo, icyo cyaha cyateje ibyorezo, bikazahagarara ari uko umunsi w'icyumweu umaze guhatirwa abantu bose; kandi ko abakomeza gushyigikira itegeko rya kane baba batesheje umunsi w'icyumweru icyubahiro cyawo, ndetse ko bahungabanya umutekano mu gihugu, kuko bakibuza umugisha w'Imana kandi bakadindiza ubukungu bwacyo. [10]
'umunyabugome,' wagombaga kwishyira hejuru y'Imana. Kwishyira hejuru y'Imana kw'ubupapa kugaragarira mu guhindura amategeko. Umuntu wese wubahiriza amategeko nk'uko yahinduwe, aba aha ikuzo n'icyubahiro gikomeye ubwo butegetsi bwayahinduye. Igikorwa nk'icyo cyo kumvira amategeko y'ubupapa kizaba ari ikimenyetso cy'isumbwe rihawe Papa mu cyimbo cy'Imana. [11]
Iki ni cyo gihe, ukwiriye guhitamo, kumvira Imana cyangwa Umunyabugome!
Yesu agushoboze kugira amahitamo meza.
UMWANDITSI: avertissementfinal
IBITABO BYAKORESHEJWE:
[1] Intambara ikomeye p.38
[2] Intambara ikomeye p.39
[3] Intambara ikomeye p.39
[4] Intambara ikomeye p.40
[5] Intambara ikomeye p.41
[6] Intambara ikomeye p.197
[7] Intambara ikomeye p.398
[8] Intambara ikomeye p.402
[9] Intambara ikomeye p.403
[1T255] Ibihamya by'itorero umuzingo wa 1, p.255
[10] Intambara ikomeye p.415
[11] Intambara ikomeye p.320